
Ikigo cy’ igihugu gifite mu nshingano amazi isuku n’ isukura cyatangaje ko kiri kwishyuza abagifitiye amadeni (Batishyuye amazi) hagati ya 2012 na 2018.
Itangazo ryasohowe n’ iki kigo kuri uyu wa mbere rivuga ko iri gukorana n’ ikigo cyitwa swift consultant group ngo hishyuzwe aya madene.
Aba bari kwishyuzwa nkuko iri tangazo iki kigo cyashyize hanze ribivuga n’abakibereyemo amadeni kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2018.
Ibi ni mu gihe hari abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko bari kwishyuzwa n’ abantu amadene yamazi batibukaga igihe bayakoreshereje.
Iri tangazo Royal fm ifitiye copy rikomeza rivuga kandi kousibye abafite amadeni ya mbere ya 2018 abandi bose bazakomeza kwishyura no kwishyuzwa uko bisanzwe.
Ubwo yagezaga ku bashingamategeko ,raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019, umugenzuzi mukuru w’ Imari ya Leta Obadia biraro yavuze ko wasac iri ku isonga mu bigo bihombya leta akayabo kubera kunanirwa kwishyuza abayibereyemo umwenda.