
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize abacuruzi ba Volkswagen mu Rwanda, bashyize ku isoko imodoka nshya zo mu bwoko bwa ‘T-Cross’ ni imodoka ikora neza, itandukanye n’izindi dore ko itangiza ibidukikije kandi ikaba yihuta cyane.


Izi modoka zikora mu buryo bubiri aribwo ComfortLine na Highline kandi ifite moteri ya lisansi ya litiro 1, 6 ikagira moteri yihuta ku kigero cya 6.


Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo mu Karere ko munsi y’Ubutayu bwa Sahara kibaye icyitegererezo cya T- Cross.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya CFAO Motors mu Rwanda, Srinivas Cheruvu, yavuze ko icyo biyemeje ari ugukora ibishimisha abakiriya babo.
Yagize ati “Twiyemeje gukora ibyo abakiriya bacu bishimira kandi twabasezeranyije ko tuzakomeza gufatanya na Volkswagen ya Afurika y’Epfo kugira ngo tumenye izindi moderi zikenewe ku isoko, iyi moderi yakiriwe neza k’Umugabane w’Uburayi nkaba nizera ko no mu Rwanda ari uko bizagenda dore ko n’igiciro cyayo kigendanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda”.
Izi modoka kandi zikoranye ikoranabuhanga ryitwa “App connect” ni ikoranabuhanga rifasha uyirimo kumva imiziki, kumva ibitabo by’amajwi, amakuru n’ibindi.
Ikindi ukwiye kumenya ni uko T-cross ya Comfortline yashyizwe ahagaragara kuwa gatanu w’iki cyumweru, ifite camera inyuma ifasha umushoferi kureba ibiri inyuma ye, ikindi kandi ikaba ifite amabara arindwi, umukiriya ushaka kuyigura ahitamo ibara yifuza.
K’umuntu wifuza iyi modoka byose hamwe n’imisoro birimo iraboneka kuri miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bukaba ari ubwoko bwa karindwi buteranyirijwe mu Rwanda kuva aho Volswagen yaguriye ibikorwa byayo I Kigali.