USA: Meek Mill yatandukanye n’umukunzi we nyuma yo gushinjwa kuryamana na Kim kardashian

0
825

Meek Mill yatandukanye n’umukunzi  we nyuma yo gushinjwa kuryamana na Kim kardashian.

Uyu muraperi Robert Rihmeek Williams wamamamye nka Meek mill yatangaje ko yatandukanye n’umunyamideli Milan Rouge Harris bafitanye umwana .

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Kanye West avuze ko Meek Mill na Kim Kardashian baryamanye.
Icyo gihe, Kanye West yanditse kuri Twitter, avuga ko hashize igihe agerageza gutandukana na Kardashian kuva yahura n’umuraperi Meek Mill.
Yavuze ko Meek Mill amwubaha ariko ko yarengereye ubwo yagiranaga ibiganiro na Kim Kardashian muri Hoteli yo mu Mujyi wa Los Angeles mu 2018. Meek Mill aherutse kwiregura avuga ko yabeshyewe.


Ku wa 26 nyakanaga 2020 nibwo Uyu muraperi w’imyaka 33 ,yifashishije  urukuta rwe rwa twitter  yatangaje ko we na Milan bazakomeza kuba inshuti kandi bose bagakomeza kwita ku mwana wabo n’ubwo bazaba batabana. Yavuze ko bombi bagikundana kandi ko gutandukana ari umwanzuro bemeranyijeho.


Uyu muraperi yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gutera intambwe ijya imbere bakundanye birinda ibitari byiza bishobora kubavugwaho ku mbuga nkoranyambaga.


Muri Gashyantare 2020 nibwo aba bombi batangaje ko bitegura kwibaruka umwana hashize umwaka umwe bari mu rukundo.


Mu mwaka wa 2019 ubwo Milan yatangaza ko atwite yirinze kuvuga Se w’ umwana we, ariko Meek yandika kuri Twitter agaragaza ko ari kumwe n’umukunzi we witegura kwibaruka.