Urutonde rw’abahanzi nyarwanda bateganyijwe gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda muri iyi mpeshyi

0
637

Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, ubundi impeshyi yabaga yarahariwe ibikorwa by’imyidagaduro by’umwihariko abanya Kigali ndetse naba diaspora babaga baturutse impande zitandukanye z’isi bo byabaga bisa nkaho bashyizwe igorora mu kwidagadurira mu mujyi bataherukagamo.

Kuri ubu noneho icyorezo gisa nkicyacishije macye, ubuzima bw’imyidagaduro busa nkubwagarutse.
Bamwe mu bahanzi bari barabuze ibiraka byatangiye kuboneka by’umwihariko ibyabaga ari nk’ibiraka bishyushye kuri bo nibyo hanze y’u Rwanda.

Bijya gutangira muri uyu mwaka byatangiriye ku muhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody watangiriye urugendo rw’ibitaramo mu karere u Rwanda ruherereye ka afurika y’uburasirazuba aho yakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo
muri Gashyantare.

Akaba yarakomereje uru rugendo rw’ibitaramo ku mugabane w’iburayi mu bihugu
birimo ububiligi, ubufaransa, Sweden n’ibindi. Mu gisata cya gospel kimwe mu kigira abagikurikirana batari bacye, nacyo kiri mu cyitezweho kunezeza abantu muri iyi mpeshyi, by’umwihariko abaherereye hanze y’u Rwanda.

Bruce Melody uri kubarizwa mu bufaransa

Aho mu mpera z’iki cyumweru tuvuyemo itsinda ry’abaramyi rizwi nka James na Daniella bagiriye igitaramo kumugabane w’uburayi mu gihugu cy’ububiligi.

Couple ya James na Daniella nayo iri kubarizwa ku mugabane w’uburayi

Israel Mbonyicyambyu wamamaye nka Israel Mbonyi mu cyumweru cyashize yashyize hanze urutonde rw’ibitaramo azagirira mu gihugu cya Canada mu mperaz’impeshyi kuva muri Nzeri kugeza mu Ukwakira.

Israel Mbonyi utegerejwe muri Canada

Tugarutse mu gisata cy’abaririmba indirimbo zisanzwe rero umuhanzi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, Nel Ngabo nawe aherutse gutagaza ko azagirira ibitaramo muri Canada mu mujyi wa Montreal ariko amatariki y’iki gitaramo akaba atarashyirwa hanze.

Icyishaka David uzwi nka Davis D kuri ubu ukorana byahafi na Incredible ya Bagenzi Bernard nawe aherutse gutangaza ko muri iyi mpeshyi azagirira urugendo rw’ibitaramo ku mugabane w’uburayi, aho byitezwe ko azataramira mu bubiligi tariki 2 Nyakanga ndetse no mu bufaransa tariki y 15 Nyakanga.

Davis D utegerejwe muri Nyakanga ku mugabane w’iburayi

Ibyinshi muri ibi bitaramo n’ibyateguwe n’abanyarwanda baherereye ku mugabane w’iburayi.