Rwanda: Urunturuntu nanone muri Islam

0
1625

Hongeye kuvugwa urunturuntu mu buyobozi bw’ umuryango w’ abayisilamu mu Rwanda, ikiri kuvugwa nanone ni bamwe mu bayobozi b’ imisigiti bashinja ubuyobozi buriho kudakora uko bikwiye no guca ibice mu bayoboke ndetse no gutera ubwoba abagaragaje ibitagenda.

Kuri uyu wa gatatu, nibwo ku mbugankoranyambaga hatangiye gucacana ibaruwa yuwitwa Nsabimana Issa ushinje Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, kumufungisha no kumufatiraho imbunda bikozwe n’umurinzi we.

Ibiri muri iyi baruwa kandi binemezwa na Sheh nikobizaba Ismael seif uyobora umusigiti wa Nyabugogo   wabyemereye Royal Fm.

Yagize ati: “Icyo gihe badusanga aho twaganiriraga igihe cyo gutaha cyarageze turasohoka dushaka gutaha nuko uwo murinzi we akuramo Pisitoli aratubwira ati musubire mu nzu ntimwerewe kurenga ahangaha”  

Sheh nikobizaba Ismael seif Avuga ko gufungwa no gutungwa imbunda ari imbuto zumwuka mubi usanzwe hagati yabasheh cyangwa abayobozi bmisigiti barenga 30 basanzwe bagaragaza ibitagenda kubuyobozi bw’ umuryango wabayislam buriho ubungubu.

Abisobanura atya: “Twigeze gukora icyegeranyo turi abasheh barenga 15 bagize ihuriro ryabasheh  dushaka kwerekana ibibazo byari bihari mu mikoranire yubuyobozi bukuru nabasheh iyo nama yavuyemo icyo cyegeranyo yatumiwemo nyakubahwa sheh ariko mumyanzuro ikomeye itanu yavuyemo ntanakimwe cyahindutse”

Umuti waya makimbirane seif avuga ko waba ko hajyaho urwego rudafte aho rubogamiye ruhuza impande zisa nizihanganye mu idini ya islam.

Kuri ibigibi, ntitwashoboye kuvugana na Mufte w’ u Rwanda Sheikh Hitimana Salim ariko mu minsi ishize itangazamakuru ko aba Sheikh batandatu bafunzwe basanzwe i Nyamirambo mu Biryogo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus kuko ngo bakoreshaga inama mu gihe iri dini ryemeje ko inama zose zigomba kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi ariko aba bashehe barabihakana bakavuga ko ahubwio yaragamije kubafungisha kuko batinyuka gushyira ibitagenda hanze.

Bamwe mubayislam basanzwe batari mu buyobozi bemeza ko koko hari ingaruka zibageraho kubera uko kudahuza kwabayobozi.

Gusa bakavuga ko ubumwe mubayislm basanzwe buhari, nkuko byumvikana mu ijwi rya sheh Nshimiyimana Damascene Omar.

Yagize ati “Njyewe maze igihe ntanga inyigisho mu misigiti itandukanye nasanze ibibazo muri islam biri mu bayobozi bakuru gusa ariko mvuze ngo ntabumwe mubayoboke buhari nba mbeshye”

Kubyo gutunga umurinzi ndetse n’ imbunda, Mufte w’ u Rwanda Sheikh Hitimana Salim Yanahakanye yarabihakanye mu minsi ishize avuga ko ari umuntu usanzwe udakeneye guhabwa uburinzi.

Hari amakuru avuga ko bombori bombori ivugwa muri Islam ishingiye ku kuba abantu batangiye gutekereza uko bazabona imyanya kuko manda muri RMC iri kugana ku musozo.