Urugendo rw’abimukira bari bateganyijwe kugera kuza mu Rwanda rwahagaritswe ku munota wa nyuma

0
588

Byari biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu indege ya Boing 767 yari iturutse mu bwongereza yari kugera I Kigali izanye abimukira babaga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni inkuru yabaye nk’iyi inca mugongo ubwo hatanganzwaga ko umwe mu bantu bagombaga koherezwa mu Rwanda, Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rwahagaritse by’agateganyo ko ajyanwa mu Rwanda. Bagenzi be nabo bahise baboneraho, ndetse urukiko rubyemeza uko.

Nkuko tubikesha BBC, Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Priti Patel , yagarutse kw’ihagarikwa ry’uru rugendo agira ati, “ nka guverinoma twatunguwe kandi twanatengushywe niki cyemezo ariko itsinda ry’ abanyamategeko bacu batangiye gusuzuma ku ntambwe yakurikiraho.”

Yakomeje agira ati, “Ndabizi inzengo za leta zatangiye gutegura urugendo rukurikira” akaba yanatangaje ko guverinoma igamije gushyiraho inzira zemewe n’amategeko kugira ngo abantu babone ubuhungiro.

Ibi kandi muri iki gitondo umuvugizi wa leta y’u Rwanda yabigarutseho, aho yavuzeko guverinoma itaciwe intege ni icyemezo cyahagaritse ku munota wa nyuma urugendo rw’abimukira bagombaga kuva mu bwongereza baza mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa.”

“U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu.”

Kuva u Rwanda n’ubwongereza bwasinyana amasezerano yo kuwa 14 Mata 2022, akaba ari amasezerano y’imyaka itanu,akubiyemo yuko u Rwanda rwemera kwakira abimukira baturuka mu bwongereza ariko binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mbere gato kuri uyu wa kabiri, mbere y’uko indege ihaguruka iza mu Rwanda, minisitiri w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson ubwo yari abajijwe ku bijyanye no gushaka gukuramo amasezerano y’uburayi ku byerekeye uburenganzira bwa muntu, asubiza agira ati, “birakwiye cyane ko hashobora kuba impinduka mu mategeko yadufasha.”

Amakuru avuga ko umuntu watumye ibikowa byo guhagarika urugendo biba ari umugabo ukomoka muri Iraq bitari byizewe ko azabona ubuhunzi mu Rwanda, ko ashobora kuzahohoterwa kuko ahazaza he mu buryo bwemewe n’amategeko hagataragara.

Uru rukiko rw’i Strasbourg mu Bufaransa rwategetse ko kuvana abo bimukira mu Bwongereza bitegereza muri Nyakanga, ubwo inkiko zo mu Bwongereza zizaba zimaze gufata icyemezo ntakuka kuri iyi gahunda.

Bikozwe ubu ngo “byagira ingaruka mbi nyinshi”.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko mbere abantu bagombaga kujyanwa mu Rwanda mu ndege imwe bari 130, bagenda baregera inkiko zikabemerera kuhaguma haza gusigara abatarenga 30, ku buryo abari bagiye kujya mu ndege ubu bari barindwi.

Guverinoma y’u Bwongereza yari yatangaje ko umubare uwo ari wose uboneka, ugomba kujyanwa.