Umwihariko w’irushanwa ‘Capital Market University Challenge’ riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

0
1875

Ku nshuro ya munani, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyatangije irushanwa rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, rigamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Mu rwego rwo kunoza iri rushanwa, kuri iyi nshuro ya munani riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abaryitabiriye banyura ku rubuga rwa http://investor.cma.rw/, rikaba rimaze kwitabirwa n’abanyeshuri barenga 1000 kuri iyi nshuro.

Ni irushanwa riri kuba mu byiciro bibiri, birimo icyo kwandika (essay) ndetse n’icyo kubazwa umunyeshuri agasubiza (quiz). Bitarenze tariki ya 2 Kamena 2021, abitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kwandika bari batanze inyandiko zabo, mu gihe abakemurampaka b’iri rushanwa bazatangaza uwatsinze bitarenze tariki ya 6 Kamena 2021, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 17 Kamena 2021, mu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique, yavuze ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza.

Yagize ati “Iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku banyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru ku byiza byo kwizigamira no gushora imari binyuze mu bikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane.”

Abazatsinda muri iri rushanwa bazahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, mu rwego rwo gutangira kubaremamo umuco wo kwizigamira no gushora imari hakiri kare.

Ku rwego rwa buri ntara, hazahembwa abanyeshuri batatu ndetse no ku rwego rw’igihugu hakazahembwa batatu bitwaye neza kurusha abandi.