Umuraperi Fireman yasezeranye imbere y’amategeko na Kabera Charlotte

0
1140

Umuraperi Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte yari amaze Umwaka urenga yarambitse impeta y’Urukundo nyuma yo kwemeranya kurushinga.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 04 Mutarama 2022, ubera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Fireman yasezeranye na Kabera nyuma y’uko yari yaramusabye kuzamubera umufasha muri Kanama 2020.

Nyuma yo kwambika impeta Kabera, Fireman yaje kugongwa n’urubanza yaregwagamo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bumukurikiranyeho gukubita no gukomeretsa abagororerwaga Iwawa.

Bitewe n’uru rubanza yaburanye umwaka urenga, Fireman yaje gusubika ibyo gutegura Ubukwe.

Fireman nyuma y’uko abaye umwere mu Ugushyingo kwa 2021, Fireman yahise atangira gahunda zo gutegura ubukwe bwe na Kabera.