
Kuri uyu wa Gatanu, Royal Fm irabagezaho umuziki ucurunzwe n’ abaDJ baturutse hanze y’ U Rwanda gusa muri gahunda yayo ngarukakwezi yise Ultmate lockdown weekend
Ni ku nshuro ya gatanu Royal Fm, itegura weekend y’ umuziki udahagarara n’ ibiganiro bishyushye muri iyi gahunda ya Ultmate lockdown weekend.
Kuri iyi Nshuro abadj barimo Dj Osocity wo muri Leta zunze ubumwe za amerika, Dj Sajoh usanzwe akore mu bihugu by’ uburayi cyane cyane mu bubiligi no mu bufaransa ndetse na DJ onyx uzwi cyane mu tubyiniro two mu mujyi wa Newyork uyu akaba afite n’ inkomoko mu Rwanda n’ abandi benshi.
Umuyobozi w’ ibiganiro kuri Royal FM avuga ko gukorana naba baDj byatekerejwe mu guha umwihariko Ultmate lockdown weekend yo ku nshuro ya Gatanu.
Yagize ati: “Twahisemo gutumira aba Badj mu rwego rwo gukora itandukaniro na Ultmate lockdown weekend enye zatambutse, urabona abantu ntibagisohoka ngo bajye mu tubyiniro babyine bishime, rero turashaka ko bacurangirwa n’ abahanga kandi umuziki bakawukurikira ku maradio yabo bakishimira weekend bari mu rugo.”

Ultmate lockdown weekend ni gahunda ngaruka kwezi ya Royal FM Rwanda uru ruvange rw’ imiziki myiza n’ ibiganiro byiza bikaba bitangira saa moya za mu gitondo kuwa gatanu wa nyuma w’ ukwezi.
Amafoto:


