Umunyabigwi mu Ngabo z’u Rwanda Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana

0
1934

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u
Rwanda (RDF) yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa gatatu.
Lt. Gen. Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu
Rwanda kuko ari umwe mu babohoye u Rwanda anagira uruhare mu
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana
ibirebana n’imicungire y’ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare,
ibikoresho n’imicungire y’umutungo by’Ingabo z’u Rwanda.
Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki
zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze
y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari
ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe
umusirikare cyangwa rikozwe na we.
Lt. Gen. Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari
gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.
Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya
rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul
Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira
Lieutenant Jenerali.
Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari
ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite
ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru
w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru
w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa
Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.