Umujyi wa Kigali ugiye guteza cyamunara ibikorwa bikiri ahahoze inganda i Gikondo.

0
958

Nyuma yuko ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwari bwashyizeho itariki ntarengwa ku kuba abafite ibikorwa mu cyahoze ari icyanya cyahariwe inganda I Gikondo bamaze kubyikuriraho ubu ibikirimo birgiye gutezwa cyamunara.

Iyi tariki yari yashyizweho ni 22 Kamena 2020, ariko kuri ubu ngo ibikorwa bigera kuri 3% y’ ibyari birimo biracyari muri aka gace.

Mu kiganiro cyihariye na Royal Fm Umuyobozi w’ ishami rishinzwe iterambere n’ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rwomushana Augustin yavuze ko hari kubarurwa ibitarakurwamo .

Yagize ati “ Turi gutegura uburyo bwo guteza cyamunara, ubu turi kubarura ibisigayemo hanyuma bigenerwe agaciro nyuma yahoo bitezwe cyamunara”

Bwana Rwomushana Augustin kandi avuga ko ibyakuweho nabanyirabyo bigera kuri 97% bityo ko ibisigayemo ari bicye ari nabyo bizatezwa cyamunara.

Ntatariki iratangazwa iyi cyamunara izaberaho ariko ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali buvuga ko hari kubarurwa ibisigayemo kandi bizafata igihe gito.

Ibi bisigayemo nibimara gukurwamo, kubufatanye n’ izindi nzengobireba cyane cyane izifite kurengera ibidukijeje mu nshingano zazo nibwo hazigwa ndetse hatangire uburyo bwo gutunganya iki gice cya Gikondo cyahozemo inganda nkuko bitangazwa nubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali.

Kuri ubu hashize Imyaka irindwi leta itangiye kwimura inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi biherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo inganda zari aha nyinshi zikaba ubu zikorera mu gice cyiswe Special Economic one.

Hari amakuru avuga ko iteganyijwe ko aka gace kazatunganywa hakagirwa ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga.

Habineza Fiston Felix

Banyiri ibi bikorwa basabwaga kubyikuriraho, Byakozwe ku Kigero cya 97% Photo:Net