Umujyi wa Kigali mu mishinga yo gukemura ikibazo cy’imiturire

0
554

Mu nyigo iheruka y’umujyi wa Kigali igaragaza ko mu mwaka wa 2032, muri uyu mujyi hazubakwa amazu yo guturamo angana 310,000, aho biteganyijwe ko byibuza buri mwaka hazajya hubakwa amazu arenga 20,700, kandi ari ku giciro gito cyoroheye abatuye uyu mujyi.

Uyu n’umushinga munini uje gukemura ikibazo cy’imiturire yo mu kajagari ndetse no koroshya ikiguzi cy’imiturire cyane ko aya ari amacumbi aciriritse ugendeye ku biciro, kandi yorohereza abayatuye kuba bakwishyura mu byiciro bitewe n’uko binjiza buri kwezi.

Ikigo cya See Far Housing Ltd, cyiyemeje kunganira leta by’umwihariko muri iyi gahunda yo gukemura ikibazo cy’imiturire mu mujyi wa Kigali. Nkuko iki kigo cta SFH Ltd giherutse gutaha kumugaragaro amacumbi 52 aciriritse, aherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa kanombe.

Aya mazu yose uko ari 52 yuzuye atwaye asaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ari mu byiciro bitandukanye harimo afite icyumba kimwe, ibyumba bibiri, hakaba hari n’andi afite ibyumba bine.

Aya mazu yubatswe mu rwego rwo korohereza abatuye umujyi wa Kigali gutura , nkuko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard yabigarutseho, ati “Abaturage b’umujyi wa Kigali bakeneye inzu kandi izu nziza ziri hamwe, mu rwego rwo
kugirango haboneke inzu ariko hanabeho imikoreshereze myiza y’ubutaka mu
mujyi wa Kigali”.
Yakomeje agaragaza ko imiturire iri hamwe yoroshya gukemura ikibazo cy’ubutaka no mu gihe cyizaza, “Abatuye umujyi wa Kigali bakeneye gutura ariko mu buryo bwo gutura bikaba binafasha kugirango abazatura umujyi wa Kigali mu gihe kiri imbere nabo bazabone ubutaka bashobora guturaho”.

Uyu ni umushinga ku bufatanye na leta uzatwara asaga miliyoni 30 z’amadorali, hakaba hamaze gusozwa icyiciro cya mbere cy’amazu 52. Aho igiciro cy’izi nzu cyiri hagati y’amafaranga ya mliyoni 20 kunzu y’icyumba kimwe na miliyoni 95 ku nzu y’ibyumba bine.

SFH Ltd mu rwego rwo korohereza abaguzi bakaba bazakorana n’ibigo by’imari nk’amabanki, mu gihe ushaka kwishyura mu byiciro ashobora kuzajya afashwa na banki akorana nayo agafashwa kugurizwa.

Nkuko umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SFH Ltd yabigarutseho, “Dukorana n’amabanki nkuko mwabibonyekugirango ushaka kwishyura mu byiciro banki yamufasha ikamuguriza,” Uyu mushinga wa SFH Ltd ku bufatanye na leta y’u Rwanda urateganya kubaka amazu acirirtse agera kuri 250 yiyongera kuri aya 52 yatashywe.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Rwanda Housing Authority, yeguriye hegitari zisaga 6,100 ku bikorera ku giti cyabo aho bazubakaho amazu acirirtse, ibi bikaba biri muri gahunda y’imyaka 30 yo gukemura ikibazo cy’amacumbi macye mu mujyi wa Kigali kandi acirirtse.

Umubare w’abatuye umujyi wa Kigali uteganywa ko mu mwaka wa 2050 uzaba wari kubye kabiri, ukagera kuri miliyoni 3,8 ugereranyije nubu abawutuye bagera kuri miliyoni 1.6, Kwegurira ubutaka ku bikorera ku giti cyabo biri mu nkunga zitandukanye zigamije gukuraho ibiciro by’amazu bizamuka mu mujyi uko bwije
ndetse n’uko bucyeye.