Umuhanzi Demi lovato yibasiwe nabo mw’ishyaka rya Trump nyuma y’indirmbo inenga ubuyobozi bwe.

0
803

Umuririmbyi  w’umunyamerika, umwanditsi windirimbo, n’umukinnyi wamafirime Demi Lovato, yaciye mu ndirimbo ye nshya abaza Perezida Trump , ibibazo yahoze yifuza kumubaza mu Ibaruwa.
Indirimbo ye nshya yise “Commander in Chief”,  yayerekeje kuri Perezida Donald Trump, amusaba  igisubizo cye ku karengane gashingiye ku moko, ikibazo cya Covid-19 n’ibindi.


Bidatunguranye bamwe mu bafana bamunenze ko yibasiye Perezida ndetse akanababaza abo mu ishyaka ry’abarepubulikana  basanzwe ari abafane be  … ndetse bavuga ko bafite isoni kandi ko batagishoboye kumwumva.
Demi lovato , abasubiza yashimangiye  ko adaha agaciro abo indirimbo ye yababaje ,agira ati: “Mu byukuri ntago nitaye ko iyi ndirimbo yakwangiza  umwuga wanjye.”
Yabibukije kandi ko afite uburenganzira bwo kubona ibitekerezo bya politiki nubwo ari icyamamare … kandi ko atanezeza buri wese .
Lovato yavuze ko abantu bakwiriye guhumuka bagatora umuyobozi ubereye Amerika, batitaye ku ishyaka barimo.


Aganira  na CNN mu kiganiro giherutse ku bijyanye n’indirimbo n’ubutumwa bwayo, cyabaye kuri uyu wa kabiri . Demi yagize  Ati “Hagiye habaho inshuro nyinshi nashakaga kwandikira ibaruwa Perezida Trump, cyangwa kwicarana nawe nkamubaza ibibazo. Ariko na none naje gusanga atari ngombwa kubikora nsanga inzira imwe ari ukwandika ibaruwa nkayishyira hanze Isi yose ikayumva, n’uko ibyo bibazo akabisubiza buri wese atari njye gusa.”


Muri iyi ndirimbo Lovato yanditse afatanyije na Eren Cannata, Justin Tranter, Julia Michaels na Finneas O’Connell; hari aho igira iti “Nibura uzi ukuri, turi mu bihe bikomeye, abantu bari gupfa, mu gihe uri kunyunyuza imitsi ya rubanda wuzuza ikofi yawe, Mukuru w’Igihugu, ni gute ukomeza gushobora guhumeka? Iyaba arinjye ukora ibintu nk’ibyo ukora sinakabaye nsinzira ”