
Nkuko inzego z’ubuzima za Uganda zabitangaje kuri uyu wa gatanu, ko bashyize mu kato abagera kuri batandatu bari baturutse muri afurika y’epfo, aho muri abo batandatu harimo abanyeCongo babiri umwe ufite imyaka ibiri nundi wa 12.
Ibipimo uko ari bitandatu byafashwe byoherejwe muri afurika y’epfo kuko kugeza ubu igihu cya Uganda cyidafite ubushobozi bwo gupima iki cyorezo cya Monkeypox. Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo muri Uganda (UVRI), cyatangije iperereza kuricyi cyorezo aho muri kimwe cya kabiri cy’ibipimo
cyerekanye ibimenyetso byerekana ko ishobora kuba ari Monkepox.
Babiri mu bagaragaweho ubu bwandu babashyize mu kato basanzwe mu karere ka Kisoro ni mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu, aka karere kakaba gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira demokarisi ya Congo (DRC) ndetse n’u Rwanda, mu gihe abandi bane bashyizwe mu kato mu mujyi wa
Kampala.
Abakorera inzengo z’ubuzima muri iki gihugu cya Uganda bagaragaje ko aba barwayi bafite umuriro uri hejuru ndetse n’ibibyimba, byabafasha gufata ibipimo mu kumenya neza niba koko barwaye icyorezo cya Monkeypox.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku byorezo muri Uganda, Prof. Pontiano Kaleebu, yabwiye ikinyamakuru gikorera muri Uganda cya Monitor, ko ku munsi w’ejo kuwa kane aribwo bohereje ibipimo muri afurika y’epfo kuko iki gihugu cyidafite ubushobozi bwo gusuzuma iki cyorezo cya Monkeypox, ati “ Turi muri gahunda yo kohereza ibipimo, kuko hano nta bushozi dufite bwo gufata ibipimo byaba bantu bane bacyekwaho icyorezo cya Monkeypox”.