
Uwahoze ari minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, ubu akaba ari umudepite munteko ishinga amategeko Ya uganda akaba ahagarirye igisirikare munteko yarusimbutse nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2021 yarashwe n’abantu bataramenyekana agakomereka, umukobwa we witwa Brenda we yahise apfira muri icyo gitero.
Iyi nsanganya yabereye aho uyu mugabo asanzwe atuye mu gace ka Bukoto mu Murwa Mukuru, Kampala. Abantu batamenyekanye barashe amasasu ku modoka ye bakamukomeretsa.
Ababibonye bavuga ko abamurashe bari kuri moto, Umuvugizi w’ingabo Brigadier Flavia Byekwaso yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Gen Wamala yajyanywe ku bitaro, mu gihe umushoferi we yahise apfa.
Courtesy Photo
Televiziyo ya NBS TV ivuga ko umukobwa wa Gen Wamala, bari kumwe mu modoka, nawe yapfuye.
UretseGen Edward Katumba Wamala mu myaka ishize, ibikorwa nk’ibi byo kurasa abantu bikozwe n’abari kuri moto byariyongereye muri Uganda.
Mu 2018, Ibrahim Abiriga, umunyapolitiki wari uzwiho gushyigikira cyane Perezida Yoweri Museveni, yarasiwe hafi y’iwe arapfa.
Felix Andrew Kaweesi wari ukuriye ibikorwa bya Polisi nawe yishwe mu buryo nk’ubu mu 2017.