Ubushinwa bwashinje umuryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) gusebya iterambere ryabwo

0
1434

Ubushinwa bwashinje umuryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) gusebya iterambere ryabwo rikozwe mu mahoro, nyuma yuko abategetsi bo muri uyu muryango baburiye “ku ngorane ahantu hose” zitewe n’Ubushinwa.

OTAN yavuze ko ibikorwa by’Ubushinwa, birimo nko kongera intwaro zabwo za nikleyeri, biteje inkeke kuri “gahunda y’isi igendera ku mategeko”.

Muri iyo nama y’umunsi umwe yabereye i Buruseli mu Bubiligi, bwabaye ubwa mbere OTAN igize Ubushinwa ingingo ikomeye ku byari ku murongo w’ibyigwa.

Mu gusubiza, Ubushinwa bwavuze ko gahunda yabwo ya gisirikare “igamije ubwirinzi”. Bwashishikarije OTAN “kurushaho gushyira imbaraga zayo mu kwimakaza ibiganiro”.

Itangazo ry’ibiro bihagarariye Ubushinwa mu muryango W’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) rigira riti:

“Intego yacu mu guteza imbere ubwirinzi n’igisirikare ifite ishingiro, irimo gushyira mu gaciro, ishyirwa mu bikorwa ku mugaragaro kandi inyuze mu mucyo”

Iryo tangazo ryongeyeho ko OTAN ikwiye kubona iterambere ry’Ubushinwa “mu buryo burimo gushyira mu gaciro”.

Kandi “ikareka gufata inyungu z’Ubushinwa zemewe n’amategeko ndetse n’uburenganzira bwabwo nk’urwitwazo rwo kugenzura politiki ishingiye ku matsinda, guteza ubushyamirane no gukongeza ihangana rishingiye ku nyungu za politiki”.

“Ubushinwa ntabwo buzateza ‘ingorane ahantu hose’ ku muntu uwo ari we wese, ariko ntabwo tuzicara gusa ntacyo dukora na kimwe igihe ‘ingorane ahantu hose’ zije zitwegera”.

Abategetsi ba OTAN bavuze ko Ubushinwa burimo kongera byihuse intwaro zabwo za nikleyeri, kandi ko “budakorera mu mucyo” ku bijyanye no guteza imbere igisirikare cyabwo, ndetse ko bufitanye ubufatanye n’Uburusiya mu rwego rwa gisirikare.