Ubushinwa bwamuritse gali yamoshi y’akataraboneka

0
1679

U Bushinwa bwamuritse gari ya moshi nshya yo mu bwoko bugezweho bukoresha rukuruzi (Maglev), yitezweho kugendera ku muvuduko uruta uw’izari zisanzwe kuko uzaba ugera kuri kilometero 620 ku isaha.

Iyi gari ya moshi yo kwerekana uko izindi zizaba ziteye yamuritswe tariki 13 uku kwezi  imurikirwa mu Mujyi wa Chengdu, mu ntara ya Sichuan. Ifite metero 21 z’uburebure gusa abashakashatsi bavuze ko izo gari ya moshi nizikorwa zizaba zifite uburebure bwa metero 165.

U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere ku Isi gifite imihanda miremire ya gari ya moshi zigezweho kandi zihuta kuko ingana na kilometero 37 000.

Gari ya moshi ya mbere yo mu bwoko bw’izihuta kandi zigendera kuri rukuruzi (Maglev) yageze mu Bushinwa mu 2003. Yagenderaga ku muvuduko wa kilometero 431 ku isaha.