
Ubushinwa bwagejeje ikinyabiziga ku mubumbe wa Mars, nk’uko itangazamakuru rya leta ryabitangaje muri weekend.
Robot y’ikinyabiziga cy’imitende itandatu cyiswe Zhurong yagiye yerekeza aho bise Utopia Planitia, igice kinini kiri mu gice cya ruguru cya Mars.
Iki kinyabigiza cyakoresheje uburyo burimo ‘kumanuka mu mutaka’ (parachute) n’ubundi bunyuranye kugira ngo cyururuke.
Kubasha kugeza ikintu ku butaka bwa Mars ni igikorwa gikomeye, urebye ingorane zibirimo.
Abanyamerika bonyine ni bo kugeza ubu bari barabishoboye. Ibindi bihugu byose byagerageje, ibyo bohereje byarashwanyutse cyangwa barabibura bikigera ku butaka.
Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yashimiye ikipe yohereje iyo ‘robot’ mu butumwa bw’uko “bageze ku kintu gikomeye”.
Ati: “Mwabaye intwari cyane kuri iki kibazo, mwagejeje igihugu cyacu mu rwego ruri imbere rw’ubushakashatsi ku mibumbe”.
Thomas Zurbuchen ukuriye ishami rya siyansi mu kigo cya NASA cy’Abanyamerika, yahise ashimira Abashinwa ibyo bagezeho.
Yagize ati: “Twese nk’umuryango wa siyansi ku isi, niteze uruhare rukomeye ubu butumwa buzagira kuri muntu ngo asobanukirwe umubumbe utukura”.
Ikigo cy’Uburusiya cy’iby’isanzure, ROSCOSMOS, cyatangaje ko iyi ntambwe ihishura neza ubufatanye bw’ahazaza n’Ubushinwa.
Iyo ‘robot’ byemewe yageze kuri Mars nyuma gato ya saa moya ku wa gatandatu ku isaha ya Beijing.
Zhurong, bisobanuye Imana y’Umuriro, yajyanywe kuri Mars n’ikigendajuru Tianwen-1 cyageze hejuru ya Mars mu kwezi kwa kabiri.
Cyamaze igihe kigenzura neza agace ka Utopia, gifata amashusho yegereye cyane kugira ngo abahanga barebe ahantu heza kandi hizewe ho kururukiriza Zhurong.
Impamvu iba ari ugushaka ahantu hatari ibitare n’imihora minini, ahantu cyakururuka neza.
Buri gikorwa cyo kururuka kwa Zhurong kugera kuri Mars rero byakorwaga n’iyi ‘robot’ ubwayo abayohereje bategereje ubutumwa bwayo.
Gisohoka mu kigendajuru cyakijyanye kigahuruduka mu kirere cya Mars maze ku gihe runaka cyagenwe imitaka igafunguka kugira ngo kigere ku butaka buhoro ntikihonde hasi.
Nyuma y’uko Zhurong ihageze, ubu mu gihe cy’iminsi 90 yo kuri Mars abahanga muri siyansi bazagerageza kwiga ku kirere cyaho. Umunsi, cyangwa Sol, kuri Mars umara amasaha 24 n’iminota 39.
Kimwe n’ibinyabiziga by’Abanyamerika, Zhurong ifite ifite urukezo rutyaye rwo gukata amabuye mu kwiga imiterere yayo na radar yo kureba munsi y’ubutaka ko haba hari amazi yabaye urubura.
Utopia Planitia ni ho NASA yagushije Viking-2 yayo mu 1976.
Hari ikibaya kinini – cya 3000Km – cyabayeho kubera ikintu cyabaye kitaramenyekana neza mu mateka ya Mars.
Hari ibimenyetso biganisha ku kuba kera cyane hano hari inyanja.
Amashusho za ‘satellites’ zifatira kure yo yerekana ko munsi cyane hashobora kuba hari urubura.