Uburayi: Ibiganiro by’abategetsi by’ amaze iminsi 4 byarangiye.

0
899

Nyuma y’ igihe kingana n’ iminsi 4 abategetsi b’iburayi bumvikanye kuri miliyari €390 z’inkunga izahabwa ibihugu byazahajwe cyane n’icyorezo nk’uko inyandiko ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye ibivuga.

Mu ijoro rya kane ry’ibiganiro, abategetsi b’ibihugu bihuriye mu bumwe bw’Uburayi (EU/UE) babashije kumvikana ku mari uyu muryango uzaha ibihugu biwugize ngo bizahure ubukungu bwazahajwe na coronavirus.

Abakuriye ibi bihugu 27 bigize uyu muryango bumvikanye ko uzatanga miliyari 750 z’ama-euro (ni agera kuri miliyari 859 z’amadolari y’Amerika) nk’inkunga n’inguzanyo yo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

Charles Michel wari uyoboye ibi biganiro yavuze ko iki cyari “igihe cy’ingenzi” ku mugabane w’Uburayi.

Ibiganiro byatangiye ku wa gatanu byabayemo kutumvikana hagati y’ibihugu byazahajwe cyane na Covid-19 hamwe n’ibihugu “byirinze” byo byari bitewe impungenge n’ingano y’imari ikenewe.

Uburayi kandi bwafunguriye umupaka ibihugu 14 birimo  u  Rwanda  bwemeza, Kumvikana kwabo gushingiye ahanini kuri miliyari €390 z’inkunga izahabwa ibihugu byazahajwe cyane n’icyorezo nk’uko inyandiko ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye ibivuga.

Ibi biganiro byatangiye ku wa gatanu mu gitondo i Bruxelles/Brussels, byamaze amasaha 90 bica agahigo k’igihe kinini abategetsi ba  EU bamaze baganira kuva mu 2000 mu nama yabahuje ikamara iminsi itanu.

Bwana Michel, ukuriye inama y’uyu muryango, yanditse kuri Twitter ngo “ubwumvikane”.

Hari hashize umwanya muto aba bategetsi bageze ku kumvikana kwabo, byari saa 03:15 GMT (saa 6:15  mu Rwanda) uyu munsi ku wa kabiri.

Ibi biganiro byaranzwe no kutumvikana gukomeye hagati y’aba bategetsi 27 kuko ibihugu bitazahajwe n’iki cyorezo byo bitabonaga ko bikwiye gutanga imari nini cyane.

Ibihugu byiyise ‘frugal four’ (abadasesagura bane) – Sweden, Denmark, Austria/Autriche n’Ubuholandi – kongeraho na Finland, byanze kwemeza itangwa rya miliyari €500 nk’impano ku bihugu byazahajwe cyane na Covid-19.

Iri tsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte, ryavugaga ko iyo mari itagomba kurenga miliyari €375 kandi nayo akajyaho ibisabwa mu kuyatanga.

Bamwe mubategetsi b’iburayi bagize icyobavuga kuri ibi biganiro byabahujije bamwe babikishije kuri twitter zabo.

Bwana Macron yabyise “umunsi w’amateka ku Burayi”.

Sophie Wilmès, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, yanditse kuri Twitter ati: “Nta bundi Uburayi bwigeze bushora mu gihe kizaza nk’ubu”.

Bwana Michel yavuze ko EU “yerekanye gushyira hamwe…no guhuza ukwemera kw’ejo hazaza”.