I burasirazuba: Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 ukomeje kuzamuka

0
1816

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba iravuga ko muri iyi ntara hari abaturage bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Kuri uyu wa mbere abatuye mu mujyi wa Kigali basohotse muri gahunda ya “Guma mu Rugo” bari bamazemo ibyumweru bitatu.

Inzego zitandukanye zikomeje kubasaba kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurushaho kwirinda kuba icyorezo cya Koronavirus cyakaza umurego bagasubira muri “Guma mu Rugo”.

Nyamara Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba iravuga ko hari impungenge ku buryo abo mu turere dutandukanye two muri iyi ntara bakomeje kwitwara.

Cyakora ivuga ko ifatanije n’izindi nzego bari gukora ubukangurambaga kurushaho mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakaza umurego.
Royal FM yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba CIP Hamudun TWIZEYIMANA kugirango tumenye uko abatuye iyo ntara bakomeje kwitwara
maze agira ati: “abaturage barubahiriza amabwiriza kimwe nahandi hose ariko ntihabure bake bafite imyumvire yo hasi bayica nkana ariko ugereranyije nibyumweru byashize ubonako imibare irimo kugabanuka”

Muri rusange muri ibi byumweru bibiri hamaze gufatwa abantu 10,600 batari bambaye neza udufukamunwa, hafashwe abantu 5,714 babaga batashyize intera hagati yabo,
hafashwe kandi abantu 6,009 bafatiwe mu tubari, hafatwa abandi 10,725 bakoraga ingendo nyuma y’amasaha yagenwe yo kurangiza ingendo, hafashwe ibinyabiziga 25 hafungwa utubari 31.