Ubufaransa buzanye ibigo by’ubucuruzi 30 mu Rwanda, aho ibi bigo bigiye gushora imari mu nzego z’ubuzima, ubwubatsi, ubuhinzi n’izindi.

0
803

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubucuruzi mu Rwanda Beata Habyarimana ndetse na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Anfre Antoine.

Minisitiri w’ubucuruzi Beata Habyarimana mu ijambo rye yashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, yavuze kandi ko amarembo y’u Rwanda afunguye ku bigo by’ubucuruzi mpuzamahanga byifuza gukorera mu Rwanda.

Minisitiri w’ubucuruzi m’Ubufaransa Franc Riester mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko aje mu Rwanda azanye n’ibigo by’ubucuruzi 30, yongeyeho ko bataje mu bikorwa by’ubucuruzi gusa  ahubwo bazanashora imari mu nzego nyinshi zitandukanye.

Franc Riester yagize ati “ni ibigo by’ubucuruzi by’Abafaransa 30, nyuma y’amezi 5 Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron agiriye uruzinduko mu Rwanda, ibigo byacu by’ubucuruzi byahisemo gushora imari mu Rwanda mu nzego zitandukanye bigendanye n’umubano ibihugu byombi bifitanye, harimo inzego z’ubuzima, ubwikorezi, ubwubatsi n’inzego zitandukanye z’ubuhinzi nk’ubuhinzi bw’ibiribwa”.

Kugeza ubu hari ibyo u Bufaransa bwatangiye gushoramo imari mu Rwanda, muri byo harimo ibigo by’itumanaho nka Canal +.

Mu bigo 30 Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa avuga bizakorana n’abashoramari b’u Rwanda harimo ikitwa Business France .

Riester yavuze kandi ko uyu mushinga utaje gukorera mu Rwanda gusa ahubwo uzakorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ukazatwara ingengo y’imari igera kuri miliyari 3 z’amayero.