
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bwa leta ya Mozambique uyu munsi yohereza ingabo n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shababb.
Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo ku wa kane rivuga ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo zizoherezwa n’umuryango wa SADC.
Rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zizakora “imirwano n’ibindi bikorwa byo kugarura umutekano” by’umuhate wo gusubizaho ubutegetsi bwa Mozambique.
Leta y’u Rwanda ivuga ko izi ngabo zigiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.
Ibikorwa by’izo nyeshyamba muri Cabo Delgado bimaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi n’abandi benshi bavuye mu byabo barahunga.
Mu kwezi kwa kane Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yari i Kigali “kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado”, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabivuze.