U Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira Coronavirus

0
1420

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, abantu ba mbere bakingiwe Covid-19 nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima, nyuma yaho inkingo zisaga ibihumbi 300 zigereye mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko muri gahunda y’igihugu yo gutanga inkingo, abafite ibyago byo kwandura biganjemo abakozi bo kwa muganga batangiye kuzihabwa.

Minisante yavuze ko muri iki gikorwa cyo gukingira iri gukoresha inkingo nke yabonye binyuze mu bufatanye butandukanye igihugu gifitanye n’amahanga.

Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko icyiciro cya mbere cyo gukingira kizakurikirwa n’ikindi kinini kizakingirirwamo umubare munini w’abaturage.

Iti “Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukingira yatangiye hakingirwa amatsinda ari mu byago byinshi byo kwandura by’umwihariko abari mu nzego z’ubuzima hakoreshejwe inkingo za COVID-19 zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, zikaboneka binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yatangaje ko yakiriye izindi doze 50,000 z’impano y’inkingo leta y’Ubuhinde yahaye iy’u Rwanda.

Mu Rwanda, abantu barenga 19,000 banduye Covid-19 naho abagera kuri 266 imaze kubica, nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima.