U Bwongereza bugiye gukora porogaramu yerekana niba umuntu yarahawe urukingo rwa coronavirusi

0
735

U Bwongereza bugiye kuba igihugu cya mbere  kw’isi gikoresha porogaramu yerekana niba umuntu yarahawe urukingo rwa coronavirus, bikamuhesha amahirwe yo kwemererwa gukorera ingendo mu bindi bihugu.

Isubukurwa ryawo ryaturutse ku kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ubushakashatsi na siyansi (Innovate UK) cyemeye gutanga ayo mafaranga azakoreshwamo.

Vaccine passport izajya ishyirwa kuri telefoni y’umuntu nta kiguzi, imufashe kwerekana mu buryo bw’ikoranabuhanga niba yarahawe dose imwe cyangwa ebyiri z’urukingo, cyangwa se niba atarahabwa n’imwe atarakingirwa.

Ni porogaramu yakozwe n’ikigo cya iProov gisanzwe gikora isuzuma ry’umubiri ryifashishije ikoranabuhanga, gifatanyije n’icya Mvine ikora uburinzi bw’amakuru abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga; ku buryo amakuru y’abayikoresha azaba atekanye.