
Myugariro w‘iburyo mu Ikipe ya Liverpool n’igihugu cy’u Bwongereza Trent Alexander-Arnold ntabwo azakina imikino ya Euro iteganyijwe gutangira muri uku kwa gatandatu.
Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, izakina imikino ya nyuma ya Euro ya 2020 myugariro wayo w’iburyo yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsindagamo Autriche 1-0. ahita akurwa kurutonde rwabazakina iri rushanwa.

Trent Alexander-Arnold yagize imvune yo mu kagombari ku kuguru kw’iburyo, ahita akurwa muri bagenzi be bazakina iri rushanwa, Biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bitandatu.
Biteganyijwe ko irushanwa rya Euro 2020 rizatangira tariki ya 11 Kamena, rigasozwa tariki ya 11 Nyakanga 2021. Umukino wa mbere w’u Bwongereza uzaba tariki 13 Kamena i Wembley aho bazaba bakina na Croatia.