TOKYO2020: Umutaliyani n’Umunya-Qatar bakoze ibyaherukaga kuba mu myaka hafi 110

0
1183

Nyuma yo kumara amasaha abiri barushanwa,Umutaliyani Gianmarco Tamberi n’Umunya-Qatar Mutaz Essa Barshim batsindiye umudali wa zahabu mu gusimbuka urukiramende ibizwi nka  “high jump” mu ndimi z’amahanga n’uko  bemera kuwusangira nyuma y’uko bombi bananiwe gusimbuka metero 2,39 ubugira gatatu.

Mbere gato aba bombi   bakomeje kunganya ndetse bajya mu biganiro na Komiseri w’Imikino Olempike, wabanje kubasaba gusimbuka inshuro imwe igaragaza utsinda.

Umunya-Qatar Mutaz Essa Barshim  abajije komiseri wimikino Olempike niba babona zahabu ebyiri, Komiseri yamusubije agira ati “Birashoboka niba mubyemeje”. Icyakora  mbere y’uko asoza kuvuga, Barshim yahise aha ikiganza Tamberi, bemeranya gusangira umudali wa zahabu ndetse barahoberana.

Aba bagabo bombi bari bitwaye neza mu gusimbuka metero 2,37, ariko bombi bananirwa guca agahigo ko gusimbuka metero 2,39 mu Mikino Olempike.

Barshim w’imyaka 30, yatwaye umudali wa Feza mu Mikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro mu 2016 ndetse yari kuri ‘podium’ i Londres mu 2012 ubwo yabaga uwa gatatu akaba  uwa kabiri umaze gusimbuka urukiramende rurerure kurusha abandi ku Isi, aho yigeze gusimbuka metero 2,43.

Mu 1912  nibwo gusangira umudali mu mikino ngoraramubiri muri Olempike, byaherukaga kubaho!