
Bamwe mubakora ingendo mu mujyi wa Kigali bifashishije imodoka zitwara abagenzi (bus) bakomeje kwinubira serivise mbi bahabwa na ba agent ba Tap and Go, ubuyobozi bwa AC group bufite mu nshingano Tap and Go bugashishikariza gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Bamwe mu baturage bakora ingendo zabo bakoresheje imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali bavuga ko bafite ikibazo cyaba bashyiriraho amafaranga ku ma karita akoreshwa kwishyura ingendo azwi nka Tap and Go rimwe na rimwe bababeshya ko bayashyizeho nyamara atagiyeho.
Aba ni bamwe mu baturage baganiriye na Royal Fm bavuga imiterere y’ iki kibazo.
Umutoni Anitha (amazina yahinduwe) ati “uburyo bayanyibyemo nyine ubahereza amafaranga ngo bagushyirireho ariko ayo ubahaye sabe ariyo bashyiraho”.
Ngabo Patrick (amazina yahinduwe)ati”ubaha igihumbi ngo bagushyirireho wagera ku modoka wakozaho ugasanga ntayo baguhyiriyeho”.
Hari kandi abavuga ko uburyo bwo gushyiraho amafaranga ukoreshe telephone nabwo burimo imbongamizi.
Ngabo Patrick (amazina yahinduwe) ati “niyo ukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga nabwo kuri telefone avaho ariko ugasanga kw’ikarita(tap and go) ntabwo yagiye niba ari ibibazo bya interineti simbizi urumva bira cyari ikibazo”.
Emmanuel Mberabahizi umuyobozi nshingwabikorwa muri AC group ifite icunga umushinga wa tap and go avuga ko aba agent bagaragaweho ayo makosa haseswa amasezerano aba ari hagati ya AC Group nabakuriye aba ba agent.
Mberabahizi Emmanuel”ubundi bariya ba agent bafite abandi babahagarariye arinabo bashaka bariya ba agent rero baba bafitanye amasezerano rero iyo bagaragaweho ayo makosa turayasesa tugashaka abandi.
Mberabahizi Kandi atanga inama yuko abaturage benshi bakoresha izi ngendo bakoresha ikoranabuhanga.
Mberabahizi Emmanuel ati”inama nagira abakora ingendo bakoresheje imodoka rusange mu mujyi wa Kigali ko bazajya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga hari mobile top up aho ukanda *182# ukajya kuri 2 havuga kugura ubundi ukujya kuri 5 gushyira amafaranga kuri karita ya tap and go hanyuma ukongeraho amafaranga .
Ubusanzwe uburyo bwo kwishyuraha hifashishijwe ikoranabuhanga Leta ibushishikariza abaturage mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Uburyo bwo kwifashisha ikarita mu gutega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali busa n’ ubumaze kumenyerwa kuko ntabundi bubangikanye nabwo wakwishyuramo amafaranga y’ Urugendo.