
Nyuma y’ uko umubiligi Sven Vandenbroeck atandukanye na Simba Sports Club , ubuyobozi bwiyi kipe bwagaragaje ko abatoza bagera kuri 55 baturutse mu bihugu bitandukanye aribo bamaze kwandika kumwanya wogutoza iyikipe.
Kuri ubu Simba irimo gushaka uzasimbura Vandenbroeck wamaze kuba umutoza FAR Rabat ikina icyiciro cya mbere muri Maroc. Yatandukanye na Simba kubwumvikane, nyuma yo kuyifasha kugera mumatsinda y’imikino ny’ africa ya CAF Champions League (CAF CL). Barbara yagize icyo avuga muri make ku kugenda kwa Vandenbroeck, yashimangiye ko atirukanwe ahubwo ko impande zombi zabyumvikanyeho.
Comments are closed.