
Umucukuzi uciriritse wo muri Tanzania, wamenyekanye ubwo bwacyaga abaye umuherwe utunze za miliyoni mu kwezi kwa gatandatu amaze kugurisha amabuye abiri ya Tanzanite kuri miliyoni 3,4 z’amadolari y’Amerika, yagurishije irindi buye kuri miliyoni ebyiri z’amadolari.
Ayo arenga miliyari imwe na miliyoni 900 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Iri ribuye rya gatatu Saniniu Laizer yaguyeho ripima 6,3kg.
Ibuye ry’agaciro rya Tanzanite riboneka gusa mu majyaruguru ya Tanzania. Rikoreshwa mu gukora imitako. Ni rimwe mu mabuye y’imbonekarimwe ku isi.
Impuguke imwe mu bumenyi bw’amabuye y’agaciro avuga ko mu myaka 20 iri imbere aya mabuye ashobora kuzaba yarashizeho burundu ku isi.
Ubwiza bw’iribuye bushingiye ku mabara yaryo atandukanye, arimo icyatsi kibisi, umutuku, ‘violet’ (purple) n’ubururu.
Agaciro karyo kagenwa no kuba imbonekarimwe kwaryo – uko ibara rirushaho kuba ricyeye cyane, ni nako igiciro kiyongera.
Bwana Laizer yagiriye inama abacukuzi baciriritse bagenzi be kujya bakorana na leta, avuga ko ibyamubayeho bikwiye kubabera urugero rwiza.
Mu muhango wabereye ku kirombe cya Mirerani mu majyaruguru y’igihugu, yagize ati: “Kugurisha na leta bivuze ko nta kunyura ku ruhande… bakorera mu mucyo”.
Abacukuzi gakondo bakunze kwinubira ko batinda guhembwa na ba nyir’ibirombe, nkuko byatangajwe na BBC.
Mu kwezi kwa gatandatu ubwo yagwaga ku mabuye abiri nk’ayo rimwe ripima 9,2kg n’irindi ripima 5,8kg, Bwana Laizer ufite abana barenga 30 yabwiye BBC ko azakoresha umunsi mukuru.
Ariko ku munsi w’ejo ku wa mbere, yavuze ko azakoresha ayo mafaranga mu kubaka ishuri n’ikigo nderabuzima mu gace atuyemo ka Simanjiro mu karere ka Manyara.
Mu mezi abiri ashize, yabwiye BBC ko ubwo bukire butazahindura uburyo asanzwe abayeho, ndetse ko azakomeza kwita ku nka ze 2,000.
Icyo gihe yongeyeho ko adakeneye kwigengesera ko hashobora kuba hagira abamusagarira kubera ubwo bukire bwe.
Abacukuzi bato bato nka Bwana Laizer bahabwa uruhushya na leta rwo gukora akazi kabo ko gushakisha Tanzanite, ariko ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko bukunze kugaragara hafi y’ibirombe bya za kompanyi nini.