
Abaturiye umusozi wa Kilimanjaro wa mbere mu burebure muri Afurika barimo kurwana no kuzimya umuriro w’agasozi watangiye kuri uwo musozi ejo ku cyumweru nyuma ya saa sita.
Ikigo cya Tanzania cyita kuri za parike (TANAPA) cyavuze ko ibikorwa byo kuzimya uwo muriro bikomeje.
Ntabwo icyateje uwo muriro cyari cyamenyekana.
Indimi z’uwo muriro ziraboneka umuntu ari mu ntera ya kilometero zibarirwa muri za mirongo uvuye kuri uwo musozi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania.
Cyongeyeho ko ibikorwa byo kuzimya uwo muriro birimo gukomwa mu nkokora n’ubutumburuke bw’uwo musozi.
Inkuru ya BBC