
Uyu munsi tariki ya 23 Gicurasi 2021, mu Karere ka Bugesera ku kibuga giherereye i Nyamata haberaga umukino wa shampiyona wahuzaga Gasogi FC na Musanze FC, aya makipe yombi akaba ari guhatanira umwanya wo kuva ku 9 kugeza kuri 16 nyuma y’uko adashoboye kuza mu makipe 8 ya mbere azahatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’i 2020/21.
Muri uyu mukino, Musanze FC yari yasuyemo Gasogi FC yanyagiwe ibitego bine byose kuri kimwe (4-1). Nyuma yo kubona ibyaberaga mu kibuga umuyobozi wa Musanze FC Bwana Placide bakunda kwita “Trump” kubera amafaranga bivugwa ko ashora muri iyi kipe, hafashe icyemezo gikarishye cyo kwirukana uyu Seninga Innocent umukino ugikomeje kuko yamwirukanye ku munota wa 63 w’umukino mu gihe hari hagisigaye iminota 27 yo gukina.
Nyuma yo gufata icyemezo gikarishye cyo gusezerera umutoza Seninga Innocent utari umaze igihe muri iyi kipe, umuyobozi wa Musanze FC Bwana Placide wanakoze agashya ko gusezerera uyu mutoza umukino ukiri gukinwa, aganira na Radiyo y’Igihugu yagize ati:”Tumusezereye ku munota wa 63 w’umukino kuko twabonaga ntago ari gukora”.
“Azize ko adashoboye gutoza bisa n’aho yasubiye inyuma, ubwo ni ugushakira ubuzima ahandi ariko gutoza ndabona byanze”.
“Nyuma yo kumusezerera nka Komite y’ikipe tugiye kwicara turebe igikurikiraho, kuko abatoza barahari turashakisha ariko hari n’umutoza wungirije Witwa Carnavalo, araba asigaranye ikipe kugirango harebwe uko harangizwa imikino, gusa nyuma hazashakwa undi mutoza utazadutera igitutu”.
“Ku masezerano twari twaragiranye n’umutoza Seninga ntacyo biza kwangiza, kuko amasezerano ni amasezerano ariko hari n’amategeko akurikizwa, aho kugirango umuntu agutere igitutu buri munsi, niyo zaba miliyoni zingana gute wazimuha ahagenda ariko ukagira amahoro”.