
Ubwo bamurikaga ikivugo cyabo gishya (slogger) live with confidence cyaje gisimbura Wealth Smith (turi abacuzi b’ububukungu). Iki kigo cy’ubwishingizi, Sanlam Rwanda gitangaza ko ibi babikoze mu Rwego rwo kugera biruseho abanyarwanda ndetse ko ubu bafite ingamba nyinshi kandi kuri buri rwego rwose rw’umutura Rwanda n’abanyafurika muri rusange,uyu muhango wo gutangaza izi mpinduka wabaye ku wa kabiri taliki ya 30 Werurwe 2021.
Avuga kungamba bafite Umuyobozi Mukuru wa Sanlam General, Birasa Fiacre yavuze ko mu ngamba bafite baharanira kurushaho gukora neza no gukorera neza ababagana yagize ati” Tubyuka tuvuga ngo tugiye kurenza aho twari turi ejo hashize kugira ngo ntitwirare ngo kuko turi kumwanya wa mbere ngo twageze iyo turimo kugana.
Dufite gahunda shya ifite ikizere, intumbero yo gufata neza abatugana kuko mukubaka ubushubozi bw’abatugana ninako natwe twubaka ubushobozi bwacu” n’ikizere.
Agendeye kuburyo u Rwanda n’isi muri rusange himakajwe ikoranabuhanga Hodari Jean,Chrisostome umuyobozi wa Sanlam ushinzwe ubwishingizi bw’ubuzima avuga ko ubu batangiye uburyo bwo gukorana n’ababagana bakoresheje iri koranabuhanga rya telephone muburyo bwokwishyurana yongeyeho ko kandi batangiye kwagura uburyo bw’ubwishingizi bw’abantu bato.
Bavuga ko iki gice gisa nk’icyari kiri inyuma ubu batangiye kubasanga aho bari bibumbiye mu mashyirahamwe yongeyeho ko ubu bamaze gukorana n’abahinzi b’icyayi barenga ibihumbi makumyabiri ndetse n’abandi barimo kuvugana ubu kuri buri bushobozi.
Muri rusange Sanlam yashinzwe mu mwaka wa 1918 yashoye imari ya miliyoni 24.3 z’amadorari y’amerika mu igurwa ry’imigabane 63% ya Soras. Yayegukanye burundu mu 2017 ubwo yaguraga imigabane yari isigaye,n iba Sosiyete ya mbere y’Ubwishingizi mu Rwanda, ifite isoko ringana na 35% n’umutungo ubarirwa muri miliyoni 50.1, z’amadorari akabakaba miliyari 45Frw. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga ibihumbi 280 bakorana na Sanlam ndetse muri Afurika imaze gushinga imizi mu bihugu 34.