
Samia Suluhu Hassan amaze kurahirira kuba perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Tanzania.
Mama Samia inshuro eshatu indahiro y’umukuru w’igihugu mu cyumba gifunze cyuzuyemo abantu, mu muhango waciye kuri televiziyo y’igihugu uri kuba.
Mama Samia abaye perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore uyoboye iki gihugu.
Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ubu agiye gusimbura Perezida John Magufuli wapfuye ku wa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.
Biteganyijwe ko anaba Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.
Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha – ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita ‘Mama’.
Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane – bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.