Rwanda: Imyaka ibiri Opposition mu nteko, bati “ntawudupfuka umunwa”

0
975

Mu matora y’ abadepite mu mwaka wa 2018 nibwo amashyaka abiri atavuga rumwe na leta PS imberakuri na Democratic Green Party batsindiye imyanya ibiri kuri buri shyaka mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda.

Icyo gihe umuyobozi wa PS imberakuri Hon. Christine Mukabunani ,yahise atangaza ko bishimiye ibyavuye mu matora yongeraho ko mu nteko bazakomeza umurongo wabo wo kugaragaza ibitagenda neza.

Ibi kandi ninako byagenze kuri Democratic Green party, Icyo gihe Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka yavuze ko mu nteko bazashyira mu bikorwa manifesto yabo irimo kuvugurura itegeko ry’ ubutaka umuturage akagira uburenganzira busesuye kubutaka bwe n’ ibindi.

Nyuma y’ imyaka ibiri bari mu nteko PS imberakuri ivuga ko yorohewe no gukorana n’amashyaka afite ubwiganze mu nteko nka FPR inkotanyi.

Hon. Christine Mukabunani uyobora iri shyaka yabwiye Royal Fm ko boroherwa no gutanga ibitekerezo kandi ko iyo babitanze bihabwa agaciro hatitawe ko ari ishyaka ritavugarumwe na leta.

Yagize ati: “Gutanga ibitekerezo hano biroroha kuko ntawudupfuka umunwa, ntanutubuza kwisobanura kandi hano ibitekerezo bya buri mudepite bihabwa agaciro”

Kuri imwe mu nshingano z’ inteko harimo kugenzura no kumenya ibikorwa bya  guverinoma, Hon Christine Mukabunani avuga ko kuri iyi ngingo hakirimo icyuho.

Yagize ati: “ Haracyari intambwe igomba guterwa kuko nko mukubaza guverinoma turayibaza nibyo, ariko nta myanzuro irafatwa ku muntu wanze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’ inteko ishingamategeko gukora ariko ntabikore ngo abihanirwe, ibyo rero nibyo mvuga ko bigomba gushyirwa mu bikorwa”

Ku ruhande rwa Democratic Green party of Rwanda bavuga ko gutanga ibitekerezo byabo byoroha ariko wenda ikibazo kikaba gutsinda kw’ igitekerezo kuko ntabwiganze bafite mu nteko.

Jean Claude Ntezimana umwe mu badepite bahagarariye Green Party mu nteko ishingamategeko avugana na Royal FM yagize ati ”Kuba turi bacye ntibivuze ko ntacyo tumaze mu nteko nubwo turi babiri  gusa ariko buri gihe dutanga ibitekerezo kandi bikagira agaciro ndetse hakaba naho bitorwa rwose, ntabwo twakwemeza ko buri munsi ibitekerezo byacu bitambuka ariko kuba turimo nibura tukabivugaho ntibisa n’uko  igitekerezo cyaba kitanavuzwe. Erega buriya igitekerezo gifite imbaraga kurusha umubare”

DGPR ivuga ko muri iyi myaka ibiri mu nteko batanze ibitekerezo basaba ko umushahara wa mwarimu wakwiyongera kandi impinduka zirimo kuba ubu wongerwaho amafranga macye ariko kuburyo buhoraho ari kimwe mubyo bishimira bagezeho mu gihe bamaze mu nteko.

Ku bucye bwabo Hon Ntezimana avuga ko igitekerezo cyiza kiruta ubwinshi bw’ abantu avuga ko bimwe mu bitekerezo byabo byagiye bishyigikirwa n’abadepite benshi   barimo abo mu muryango wa FPR inkotanyi isanzwe ifite ubwiganze mu nteko.

Ku ruhande rw’ abasesenguzi muri Politike basanga amashyaka atavugarumwe na leta ari mu nteko byarafashije guhindura isura y’uko abanyarwanda bafata aya mashyaka ndetse no kwaguka no kwiyongera kw’ibitekerezo bivuye ahantu hatandukanye mu nteko.

Ramba Marc umusesenguzi kuri politike yabwiye royal fm ati “Ntekereza ko ari byiza cyane kandi niko biri  kuko tugendera kuri sisiteme y’aho amashyaka yose ari mu Rwanda agira uruhare mu miyoborere y’ igihugu,ntekereza kandi  ko abagize ayo mashyaka yombi hari inkunga y’ ibitekerezo batanga mu nteko byafashije inteko kandi biteza imbere ibitekerezo bitandukanye bya Politike mu Rwanda.”

Hon. Dr Frank Habineza na Hon. Jean Claude Ntizemina nibo bahagarariye ishyaka rya DGPR mu nteko ishingamategeko mu gihe PS imberakuri ihagarariwe na Hon. Christine Mukabunani na NIYORUREMA Jean Rene.