Rwanda-Burundi: Abashinzwe ubutasi mu gisirikari bari kuganirira ku mupaka

0
921

Kuri uyu wa Gatatu i Nemba ku mupaka uhuza u Rwanda n’ u Burundi hari kubera ibiganiro byiga ku bibazo bimaze igihe bivugwa ku mupaka w’ibihugu byombi bijyanye n’umutekano mucye.

Ibi biganiro byitabiriwe n’ inzego z’ ubutasi za Gisirikare ku mpande zombi, Intumwa z’ u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen.Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Minisiteri y’ ingabo nkuko byatangajwe na Newtimes.

Mu gihe u Burundi buhagarariwe na Col Everest Musaba, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri icyo gihugu.

Mu minsi ishize, havuzwe ibitero ku butaka bw’ u Rwanda byatewe n’ abantu bitwaje intwaro baturutse mu burundi ndetse u Burundi nabwo bwagiye bushinja u Rwanda kuba inyuma ya bimwe mu bitero byagiye bigabwa ku butaka bw’ u Burundi.

Inkuru turacyayikurikirana…..

Photo: Newtimes