Rubis yamuritse ubwoko bwa esanse bufite ikoranabuhanga ryitwa “ULTRA TEC Advanced Fuel Technology”

0
1000

Kuri uyu wa gatatu sosiyeti y’abafaransa ikora ibikomoka kuri peteroli ya Rubis Energy yamuritse ku mugaragaro ubwoko bw’inyongere ishyirwa muri esanse cyangwa ikanoza isuku ya moteri. ULTRA TEC yongerera ubushobozi ikinyabiziga kandi ntakindi kiguzi cyiyongereyeho.

Iyi sosiyete ya Rubis Energy Rwanda, imaze mu Rwanda igihe kigera ku myaka itatu aho yatangiye ibikorwa byayo mu 2019, nyuma yo kugura Kobil, bakaba barahisemo kuvugurura imikorere mu rwego rwo kunoza serivisi ku isoko rya peteroli mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego rero rwo kunoza imikorere iyi sosiyete yashyize ku isoko inyongerwa ishyirwa muri esance cyangwa mazutu ikanoza isuku ya moteri. Moteri isukuye iraramba, igabanya ibyuka bihumanya ikirere, kandi bikayifasha gukoresha esance cyangwa mazutu murugero rukwiye byose rubiss irabibagezaho kubiciro bisanzwe.

Nkuko umuyobozi wa Rubis mu gice cya afurika y’uburasirazuba Jean Christian Begeron yabikomojeho agira ati, “ ni ibyishimo kuritwe nka Rubis kuri uyu munsi ubwo tumurika iyi Ultra Tec, byumwihariko ari natwe ba mbere babikoze, nkuko mubizi twaje mu Rwanda mu myaka itatu ishize, nyuma yo kugura Kobil Rwanda nyuma twagerageje kuvugurura imikorere ndetse naza sitasiyo mu rwego rwo
kunoza imikorere”.

Nkuko igihugu cy’u Rwanda gikataje muri gahunda yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, Rubis nayo binyuze muri Ultra Tec izajya ifasha abayikoresha kuba yayungurura umwuka usohoka, ari nabyo birinda iyangirika ry’ikirere.

Ari nabyo Jean Christian yagarutseho agira ati, “Rubis ishishikajwe cyane no kubungabunga ibidukikije kimwe na hano mu Rwanda urugendo ruratangiye, gutangiza Ultra Tec ni muri uwo mujyo tuganamo ariwo wo gukoresha macye tunagabanya ibyuka bihumanya”.

Ultra Tec ni ikoranabuhanga ubundi rifite umwihariko wo gusukura moteri ndetse no mu bubiko bw’ahagenewe esanse cyangwa mazutu, rikavanamo imyanda maze esanse cyangwa mazutu bigakoreshwa mu rugero ndetse bifite n’isuku.

Iri koranabuhanga rya Ultra Tec rikaza gutangira gukoreshwa ku ma sitasiyo yose ya Rubis Energy Rwanda guhera kuri uyu wa kane, tariki 7, Nyakanga, 2022.