
Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, binyuze mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA.
Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano. Mu matora yabaye tariki ya 31 Werurwe 2018, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatsinze Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 mu bantu 53 batoye, atorerwa kuyobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe