
Kutishyurwa umunsi bakoreyeho ikiraka(gigi), guhabwa itike gusa bagasezerwanywa kuzaba bishyurwa, Ni zimwe munzira bamwe mubakora akazi ko gucaranga no kuririmba muma korari, ibirori ,ubukwe ,Inama ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bikenera ababasusurutsa, bavuga ko bamburirwamo, ibintu bavuga ko bimaze kuba akamenyero .
Umuririmbyi utifuje ko amazina ye atangazwa waganiriye na Royal fm yagize ati “cyari ikiraka cyo mubukwe ,nkirangije bambwira ko bazanyishyura nyuma y’icyumweru. Icyumweru cyararangiye bambwira ko ntamafanga ahari ,rero nanubu ntayondabona”
Gaby K, Umucuranzi wa gitari na piano we yagize ati “ baduhaye amatike baravuga bati amafaranga rero ntago birigukunda ko sheki iboneka nonaha .Twaratashye dukomeza gukomeza kwishyuza ,hashize icyumweru bongera kuduha indi gigi yo barayitwishyura ,noneho bisankaho iyambere iburijwemo”
Nubwo bimeze gutyo ariko ,aba bakora aka kazi bavuga ko nabo hari igihe bakora amakosa, bigatuma bamburwa cyangwa bakishyura amafaranga macye .
Uwitwa Queen uririmba gakondo yagize ati “nakoze ikosa ,sinababza ayo barimunyishyure mbere ,hanyuma ikiraka cyatangiye bahita bambwira umubare w’amafaranga bari bumpe ,nyuma baje kumbwira mafaranga macye ariko kuko narinatangiye nanga kubireka mpfa kugikora ”
Kuri iki kibazo ariko Umuyobozi wa Sociyete nyarwanda ishinzwe kwishyuriza abahanzi Intore Tuyisenge ,Avuga ntawigeze ubagezaho icyo kibazo ngo kibananirane,ariko nanone akavuga ko bakemurira ikibazo abanyamuryango b’iyi sociyete ,arinaho ahera asaba abatayirimo kubagana kugirango babone uko babarengera.
Intore ati “ntamuntu wigize atugezaho icyo kibazo ngo cyinanirane ,kugirango tumufashe bisaba kuba ari umuryango kuko nanone ntago twajya kuvugira umuntu utari umunyamuryango, ikaba arinayompamvu duhora dusaba abahanzi ko bakwirirye kujya bajya muri ayo mahuriro y’abahanzi kugirango tubone uko tubarengera ”
Benshi muri aba bakora aka kazi ,ni urubyiruko rufite Impano cg se rwize Umuziki,ruvuga ko rugakora nk’akazi kabatunze mubuzima bwabo bwa burimunsi.