Premier League: Umunsi wa 25 wa shampiyona usize Liverpool itsinzwe kane gakurikirana anfield nyuma y’imyaka myinshi

0
1528

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bwongereza igeze ahakomeye dore ko hasigaye iminsi 13 gusa ikagana ku musozo. Ikipe ya Liverpool yongeye kwandagarizwa murugo na Everton ihita yuzuza inshuro zigera kuri enye zikurikirana itsindirwa murugo, byaherukaga kuyibaho mukwa cumi nabiri mu mwaka wa 1923.

Impera z’iki cyumweru ntago zahiriye amwe mu makipe y’ibikomerezwa dore ko yagiye atsindwa umusubirizo. Amakipe arimo Liverpool, Arsenal na Tottenham zahataye ibaba. Gusa amakipe arimo Manchester United na Manchester City kongeraho Leicester, West Ham na Everton zahacanye umucyo.

Umunsi wa 25 watangiye tariki ya 19 Gashyantare, Wolverhampton Wandereres itsinda Leeds United igitego 1-0, cyatsinzwe na Illan Meslier wakitsinze ku munota wa 64 w’umukino. Mu gihe bukeye bwaho tariki ya 20,  Southampton yanganyije na Chelsea igitego 1-1. Ibitego ku mpande zombi byatsinzwe na Takumi Minanimo wa Southampton ku munota wa 33 w’umukino, ku mupira yari yahawe na Nathan Redmond. Mu gihe Chelsea yaje kukishyura ku munota wa 54 kuri penaliti yatewe na Mason Mount, ku ikosa Danny Ings yari amaze kumukorera.

Kuri uwo munsi kandi, Burnley yanganyije 0-0 na West Bromwich Albion; Liverpool itsindirwa mu rugo na Everton ibitego 2-0. Ibitego bya Everton byatsinzwe na Richardson ku munota wa gatatu (3) w’umukino, ku mupira yari amaze guhabwa na James Rodriguez. Hasigaye iminota irindwi (7) gusa ngo umukino urangire, Gylfi Sigurdsson yatsinze penaliti ku munota wa 83, ku ikosa ryari rimaze gukorwa na Trent Alexander Arnold, arikoreye Dominic Calvert-Lewin. Iyi penaliti yatanzwe nyuma y’uko umusifuzi yari amaze kwitabaza VAR. Tariki ya 20 yasojwe na Fulham yatsinze Sheffield igitego 1-0, cyatsinzwe na Ademola Lookman ku munota wa 61 w’umukino.

Ejo hashize tariki 21 Gashyantare, umunsi wa 25 wa shampiyona wakomereje kuri West Ham United icakirana na Tottenham Hotspurs muri Deribi (Derby) yo mu mujyi wa Londre. Ku ikubitiro ry’uyu mukino ntibyatinze kuko ku munota wa gatanu (5) gusa w’umukino, Michail Antonio yahise anyeganyeza inshundura, mu gihe ku munota wa 47 w’umukino, Jesse Lingard, yashyizemo igitego cya kabiri (2) ku mupira yahawe na Pablo Fomals. Mu gihe Lucas Moura yaje kubonera igitego kimwe (1) Tottenham Hotspurs ku munota wa 64 w’umukino ku mupira yahawe na Gareth Bale.

Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho umukino wahuje Aston Villa yari mu rugo, yakira Leicester City inayihatsindira ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na James Maddison ku munota wa 19 w’umukino, nyuma yo guhabwa umupira na Harvey Barnes. Nyuma y’iminota itatu (3) gusa uyu Harvey Barnes wari watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere, yaje kwitsindira nawe igitego cya kabiri (2), bityo Leicester City iyobora umukino kugeza ku munota wa 47 itarinjizwa igitego. Ku munota wa 48, Bertrand Traore yaje gutsindira Aston Villa igitego cyanasoje umukino ari ibitego 2-1.

Arsenal ibarizwa mu majyaruguru ya Londre niyo yahise ikurikiraho kujya mu kibuga, kuko umukino wayo wari 18:30′. Mu mukino utagoye Manchester City, yawutsinzemo igitego 1-0, cyatsinzwe na Raheem Sterling ku munota wa kabiri (2) gusa w’umukino, ku mupira yari amaze guhabwa na Riyad Mahrez, awutsinda n’umutwe nyuma yo gusimbuk agasumba ba myugariro ba Arsenal barimo Hector Bellerin ndetse na Rob Holding.

Icyumweru cyasojwe n’intsinzi ya Manchester United inyagira Newcastle United ibitego 3-1. Muri uwo mukino watangiye saa 21:00 za Kigali, ku munota wa 30 w’uyu mukino gusa, Marcus Rashford yafunguye amazamu ku mupira yari amaze guhabwa na Harry Maguire. Gusa ku munota wa 36 ntago Newcastle United yaje kuzubaza kuko yahise yishyura iki gitego cyatsinzwe na Allan Saint-Maximin. Ku munota wa 57 w’uyu mukino, Daniel James yashyizemo igitego cya kabiri (2) ku mupira yahawe na Bruno Fernandes, uyu Fernandes wanaje gutsinda igitego cyasoje uyu mukino kuri penaliti yatsinze ku munota wa 75, penaliti yari yakorewe Marcus Rashford ikozwe na Joseph Wilock.

Uyu munsi wa 25, ukaba uza gusozwa kuri uyu wa mbere, aho hategerejwe umukino uza guhuza Brighton & Hove Albion na Crystal Palace saa 22:00′

Uyu munsi wa 25 wa shampiyona y’Ubwongereza usize, Manchester City ikiyoboye urotonde rwa shampiyona n’amanota 59, ikaba ikurikiwe na mukeba basangiye umujyi Manchester United yo ifite amanota 49. Ku mwanya wa gatatu haza Leicester City n’amanota 49, West Ham iza ku mwanya wa kane n’manota 45.

Mu gihe, Chelsea iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 43, Liverpool ni iya gatandatu n’amanota 40, Everton igataho n’amanota 40, Aston Villa n’amanota 36, Tottenham Hotspurs n’amanota 36 mu gihe Arsenal iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34.

Eshatu za nyuma ni; Fulham ya 18 n’amanota 22, West Bromwich Albion iza ku mwanya wa 19 n’amanota 14, mu gihe ku mwanya wa 20 hari Sheffield United n’amanota 11.