Polisi nireke kwihimura kubacivile turabizi ko ifite imbaraga -Hon. Mukabunani

0
956

Umuyobozi w’ ishyaka ritavugarumwe na leta PS Imberakuri Hon. Christine Mukabunani avuga ko Polisi iri gukora ibisa no kwihimura kubaturage ndetse ndetse aribyo bituma hari bamwe mubapolisi bari kugwa mu makosa yo kurasa abaturagE babacivile.

Hon. Mukabunani yabwiye Royal FM ko bamenye amakuru yuko hari abantu bafatwa bakabura amafaranga yo kwishyura Polisi ikabafungira ahantu hatandukanye harimo mu bigo by’ amashuri bakicwa n’ inzara bashaka kujya kubishaka bamwe mubapolisi ikabarasa.

Hon. Mukabunani yagize ati: “Hari abantu barazwa muri stade bwacya bakabura amafaranga yo kwishyura (Amande) Abo rero dufite amakuru avuga ko bafungirwa mu mashuri harimo niriherereye Kimisagara mu mujyi wa kigali bakicirwawayo n’ inzara kuko batemerewe no kugemurirwa, aho rero nibwo iyi nzara ibishe bashaka gutoroka ngo babone icyo kurya Polisi ikabarasa, niba aya makuru twamenye ari ukuri turasaba Polisi gukosora”

Akomeza avuga ko nka PS imberakuri basaba ko Polisi yareka guhana abantu bihanikiriye ndetse ishyiramo umujinya, akavuga ko basa nabari kwihimura kubaturage bakoresha imbaraga zidakenewe.

PS imberakuri ivuga ko amafaranga acibwa abantu barenze kumabwiriza yo kwirinda yashyizwe na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ ubuyobozi bw’ umujyi wa kigali ari menshi kuko abantu bamaze igihe kinini badakora nkuko bisanzwe.

Avuga ko bapolisi barasa abacivile ivuga ko bashaka kuyirwanya, Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya leta kuri iki Cyumweru Perezida  paul Kagame yavuze ko iki kibazo cy’aba bapolisi yacyumvise, ndetse ko yatanze amabwiriza ku buyobozi bukuru bwa Polisi ko gikwiriye gushakirwa umuti, kigacika burundu.

Muri iki cy’ umweru kandi umuvugizi w’ igipolisi CP John Bosco Kabera  yatangaje ko  umupolisi ugaragaye akoresha imbara z’umurengera ahanwa, akavuga ko  ahubwo polisi  yo ifite umukoro wo kwerekana uburyo abo ba polisi bakurikiranwa abanyarwanda bakabimenya.