
Umuhanzi NEMEYE Platin wamamaye nka Platin P mumuziki nyarwanda yagize icyo avuga kubamushinja gushaka kwamamaza “gutwikira” indirimbo ye nshya “Somaho” yifashishije urupfu rwa Jay Polly bayikoranye uherutse kwitaba Imana.
Kumunsi wo kuwa Kane Tariki 2 nzeri 2021 nibwo hamenyekanya amakuru y’uko umuraperi Jay Polly wari umwe mubakomeye u Rwanda rwari rufite yitabye Imana aguye mubitaro bya Muhima .
Nyuma y’amasaha macye urupfu rwa Jay Polly rutangajwe, kurubuga rwa YouTube rw’umuhanzi Platin hahise hagaragaraho indirimbo nshya “Somaho” yakoranye na Jay Polly n’uko benshi batangira kumushinja ko yahise asohora iyindirimbo mukujyanisha n’inkuru zavugwaga kurupfu rwa Jay Polly.
Aganira na Royal FM Platin yabihakanye yivuye inyuma ndetse anahamya ko uretse kuba Jay Polly yari nk’ umuvandimwe kuri we , kuri Youtube abantu bibeshya cyane abahanzi ngo ntacyo bakuramo gifatika.
Ati” nabwiye itsinda ryanjye kuko atarinjye ubishyira kuri Youtube ngo bayisohore ,ndaryama nziko mugitondo ari buyisohore….nagiye kubyuka nsanga indirimbo iri kuri youtube numva n’amakuru ngo mugenzi wanjye yitabye Imana …bayishyizeho ntaziko yarangije kwitaba Imana“
Platin yongeyeho ati ”ntanicyo waporofita kubera y’uko usibye no kuba Jay Polly ari umuvandimwe ntanyungu iri mundirimbo ,abahanzi ntacyo bakuruyaho gifatika ”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS,nirwo rwatangaje ko amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly ari uko ku wa 1 Nzeli 2021, we n’abandi bagororwa babiri banyoye uruvange rugizwe na Alcool, amazi n’isukari aho Iyo Alcool abagororwa bari basanzwe bayifashisha mu kwiyogoshesha. Jay Polly yitabye Imana kumyaka 33.