
Muri iki Gitondo, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, akaba akoze amateka yo kuba Umukuru w’Igihugu wa kabiri w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uheruka ni Nicolas Sarkozy.
Asa n’uvuga mu izina ry’Abafaransa, Perezida Emmanuel yasabye imbabazi abakiriho barokotse jenoside mu Rwanda, yemera ko igihugu cye cyayigizemo uruhare rwa politiki.
Ni ikintu cyari kitezwe, kitavuzwe n’abandi bategetsi b’Ubufaransa bamubanjirije mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yo mu 1994.
Raporo yakoreshejwe na leta y’Ubufaransa yatangajwe muri uku kwezi yavuze ko hari uruhare Ubufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda, ariko ko abayikoze nta bufatanyacyaha bw’Ubufaransa babonye mu mugambi wa jenoside
Biteganyijwe kandi ko Macron azashyiraho ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize.
Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zombi zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’Ubufaransa bagize kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku “gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire” y’ibihugu byabo.
Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, abwira France24 ko “hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe”.