Perezida waTanzaniya Samia Suluhu yageze i Kigali

0
1451

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwa mbere ahagiriye kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yatangira kuyobora iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu ruzinduko rwa Samia, wakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta akigera kukibuga cy’ikindege mpuzamahanga byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame mu musangiro uza kubera muri Village Urugwiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Samia na perezida paul Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

Aha i Masoro, hakorera Sosiyete 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi.

Kugeza ubu, iki cyanya kimaze kwinjiza miliyoni 800$ aturutse mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu gihe cyahanze imirimo 13.000.