Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza ndetse no gushyiraho ibuye fatizo ahazubakwa uruganda ruzakora inkingo rwa BionTech SE

0
562

Kuri uyu wa kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gushyiraho ibuye fatizo ku ruganda ruzakora inkingo zitandukanye zirimo iza Covi- 19, Malaria ndetse n’igituntu, uru ruganda rukazubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Uru ruganda rwa BionTech ni uruganda rw’abadage rusanzwe rumenyereweho gukora imiti n’inkingo by’indwara zitandukanye. Uru ruganda rugiye kubakwa mu Rwanda ruzaba ari uruganda rwa mbere
rw’inkingo muri afurika aho ruzaba rufite ubushobozi bwabasha gutunganya inkingo zirenga miliyoni 50 ku mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kureshya abashoramari muby’inganda no mubyo guhanga udushya. Aho yagize ati, “u Rwanda ruri gushingira mu kubakira kw’ishoramari ndetse hanashyirwaho uburyo bwiza bwo kureshya izindi nganda ndetse n’abahanga udushya.”

Yakomeje agira ati, “u Rwanda rushyigikiye BionTech kubwitange bw’uru ruganda rutangiza ikirere kandi rubijeje ubufatanye mu kugera ku ntego.” umuyobozi w’ishami ryita ku buzima muri UN (WHO), Dr Tedros Ghebreyesus yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ubusumbane bukabije kw’ibihugu, ati, “ Uburyo bwiza bwo kwirinda ubwo busumbane, ni ukwegereza ibikoresho mu biganza by’ababikenye cyane.”

Ibi kandi Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yabikomojeho, agaragaza uru ruganda ruzabafasha kwihaza mu nkingo, yagize ati, “uru ruganda ruzafasha umugabane kugera ku kwihaza mu musaruro w’inkingo kugira ngo uhuze ejo hazaza hakenewe umutekano w’ubuzima.”

Uru ruganda ruri muri gahunda y’afurika yo kwihaza mu by’ubuzima ndetse by’umwihariko inkingo muri iki gihe cya Covid-19, aho intego yarwo aruko afurika igomba kwihaza muby’inyingo ku kigero cya 60%.

BionTech iteganya kubaka izindi nganda hirya no hino muri afurika harimo ibihugu nka Senegal ndetse n’afurika y’epfo muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo nk’afurika.