Perezida Macron yemeje ko mu mpera z’uku kwezi azakorera uruzinduko mu Rwanda

0
1667

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ruzahera ku wa Kane tariki 27 Gicurasi rugasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021, ruzaba ari urwa mbere agiriye mu Rwanda n’urwa Kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu rwa Gasabo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.

Ni kimwe mu bishobora kuzagarura umwuka w’imibanire myiza yangijwe n’uruhare Ubufaransa bushinjwa ko bwagize muri Jenoside yakoerewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Macron yemeza ko urwo rugendo ruzaba rufite intego za poritike, kwibuka ndetse n’iz’ubukungu.

Yavuze kandi ko yemeranyije na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ko bikenewe ko bandika andi mateka mashya mu mibanire.

Macron yakunze kugaragaza ko ashaka gutsura umubano mushya n’u Rwanda kuva yajya ku butegetsi. Na Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko imiyoborere ya Macron itanga icyizere mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ku wa 7 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yari yagiranye ibiganiro na Franck Paris, Umujyanama wa Perezida Macron kuri Afurika.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba, Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa warukandagiye mu Rwanda ni Nicolas Sarkozy wahageze ku wa 25 Gashyantare 2010.

Icyo gihe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agirana ibiganiro na Perezida Kagame nyuma anaganira n’abanyamakuru aho yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

Undi waherukaga mu Rwanda, hari mbere ya Jenoside. Ku wa 11 Ukuboza 1984 Juvénal Habyarimana wari Perezida icyo gihe, yakiriye François Mitterrand .