Perezida Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga cyo kurwanya kanseri

0
1152

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo cy’umuyobozi wagize uruhare rw’indashyikirwa mu kurwanya kanseri n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya indwara ya kanseri UICC, aba umwe mu bayobozi batandatu bahawe ibi bihembo barimo abanyapolitike batatu.

Ni igihembo yahawe kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Ukwira 2021, ubwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya kanseri (Union for International Cancer Control, UICC) ubwo watangaga ibihembo ku bayobozi bagize uruhare rufatika mu kurwanya no gukumira iyi ndwara, aho ibi bihembo byahawe abayobozi batandatu barimo abanyapolitike batatu n’abahagarariye imiryango itari iya leta batatu.

Perezida Paul Kagame yashimiye uyu muryango mpuzamahanga ushinze kurwanya kanseri kuba warahaye agaciro ibyakozwe n’u Rwanda mu kurwanya kanseri, by’umwihariko uwahoze uyobora uyu muryango utarahwemye kwita kuri Afurika.

Ati “Reka nshimire UICC kuba barabonye umuhate w’u Rwanda mu kurwanya no kuvura kanseri. Ariko reka mbanze ngire icyo mvuga ku Gikomangomakazi Dina Mired wahoze ayobora uyu muryango ku buyobozi bwe bwari bufite ubudasa n’umuhate mu kwita ku ndwara ya kanseri n’uburyo yitaga ku mugabane w’Afurika.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwoko bwa kanseri bwiganje mu Rwanda harimo kanseri y’ibere n’iyi nkondo y’umura, aha niho yahereye avuga ko batangiye gupima abantu bafite imyaka iri hejuru ya 40.

Yagize ati “Mu Rwanda, abantu bafite ubwisungane mu kwivuza bafite hejuru y’imyaka 40 y’mavuko bapimwa kanseri buri mwaka, ibi bidufasha mu gutahura hakiri kare abafite kanseri kandi bakavurwa hakiri kare.”

Mu 2018, u Rwanda rwatangiye gahunda yo guhashya indwara ya Hepatitis C, hatangijwe kandi no gukingira Hepatitis B.

Kuva mu 2019, Perezida Kagame agaragaje ko ikigo cy’u Rwanda cyo kurwanya kanseri cyazanze uburyo bwo kuvura bwa radiotheraphy na chemotherapy,ibi byose ngo bikorwa hagamijwe kurwanya kanseri, bityo ngo nta munyarwanda ukijya hanze y’igihugu gushaka ubuvuzi bwa kanseri.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intamwe imaze guterwa mu kurwanya indwara ya kanseri hakiri intwambwe igomba guterwa.

Ati “Turacyafite inzira ndende mu guhangana n’indwara ya kanseri mu Rwanda no muri Afurika, ariko iki gihembo kiradutera imbaraga mu gukora ibirenzeho kandi byiza mu myaka iri imbere.”

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya kanseri Union for International Cancer Control, UICC, ukaba washimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu ntambwe ikomeye yatewe n’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa kanseri himakazwa ubuvuzi kuri bose.

Iki gihembo cyahawe Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi wagize uruhare rw’indashyikirwa mu kurwanya kanseri, cyanahawe abanyapolitike babiri barimo Joe Baiden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Minisitiri w’Ubuzima muri Australia, Grey Hunt.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu barwayi ibihumbi bitanu basanganywe kanseri zinyuranye mu 2020, agera ku 1,237 basanganywe kanseri y’ibere naho abandi 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura.