
Urwego rw’ ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa mbere rwerekanye Paul Rusesabagina imbere y’abanyamakuru ku kicaro cya RIB ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Mu gihe cy’umwanya mutoya cyane, abanyamakuru beretswe uyu mugabo w’imyaka 66 yambaye amapingu utagize icyo avuga.
Umuvugizi wa RIB yahise avuga ko Bwana Rusesabagina ashinjwa ibyaha byo “Kurema umutwe witerabwoba”, bifitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.
Uyu muvugizi ntiyavuze birambuye iby’ifatwa rya Bwana Rusesabagina n’aho yafatiwe, yavuze ko byinshi bizatangazwa nyuma y’iperereza.
Bwana Rusesabagina arazwi cyane ku isi kuko inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye ku isi yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004.
Nyuma, ubutegetsi bw’u Rwanda bwanenze iyo filimi buvuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.
Mu 2005, Bwana Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George Bush wa Amerika, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom” n’ibindi.
Mu itangazo rya RIB ryashyizwe kuri Twitter, ivuga ko Rusesabagina yafashwe “binyuze mu bufatanye n’amahanga”.
Bwana Rusesabagina ntiyabaga mu Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize.
RIB ivuga ko akekwaho “kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga”.
Rusesabagina ubu afungiye i Kigali mu Rwanda.