
Ibi byatangajwe ku rubuga rwa Facebook rwiri tsinda rigizwe na bavandimwe batatu ku cyumweru, rivugako Pamela yitabye Imana ku wa gatanu w’icyumweru gishize ,kumyaka 61. Bakomeza basobanura ko yahuye n’ibibazo by’ubuzima yari amaze imyaka myinshi arwana nabyo.
Bongeyeho bati: “ubu umuvandimwe wacu mwiza azaririmbira abamarayika bo mu ijuru mu mahoro yuzuye. Muri iki gihe, umuryango urasaba abafana n’inshuti kubaha ubuzima bwacu bwite’’
Pamela yari umuhererezi aba bavandimwe batatu – mukuru we, Wanda na Sheila bamurusha imyaka 5 ni 7 .
Iri tsinda rya the emotions ryamamaye cyane mumyaka yaza 60 , rifite amateka akomeye mumuziki cyane cyane mujyana ya R&B .Bazwi cyane mundirimbo yabo bise”THE BEST OF MY LOVE”