
Umukinnyi Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports
Kwizera Pierrot wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Kigali yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na AS Kigali.
Kwizera Pierrot wigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bakoranye amateka nayo yo kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse inagera muri 1/4 cy’iyo mikino.
Uretse Pierrot n’Umugande musa Esenu Rayon sports imaze gusinyisha uyumunsi, ishobora kurara isinyishije abandi bakinnyi barimo Ishimwe Kevin Ndetse na Bukuru Christophe bayinyuzemo na rutahizamu ukomoka muri Cameroon Mael Dindjeke.