
Tariki ya 20, Ukwakira umwaka wa 1996 nibwo abantu 12 bicaye basanga ari ngombwa gushyiraho umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside bigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.
mu myaka 25 ishize abanyamuryango ba A.E.R.G barishimira ibikorwa bikomeye bagezeho bishingiye ku
kwigira , harimo kuba bamwe mu bana badafite ubushobozi bwo kwiga baragiye bafashwa na A.E.R.G ubwayo.
Umuyobozi wa A.E.R.G Muneza Emmanuel avuga ko icyo bashyize imbere mu myaka 25 ishize ari ukwigisha
urubyiruko kwigira rudateze amaboko kuri leta.
Zimwe mu mbogamizi A.E.R.G yahuye nazo harimo kuba bamwe mu banyamuryango bayo baragiye bagorwa
n’imibereho bakananirwa gukomeza amashuri, ndetse nababashije kwiga bakarangiza bagera hanze bakabura akazi.
Muneza Emmanuel avuga ko ubuzima bubi abanyamuryango ba A.E.R.G banyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byabafashije guhangana n’icyorezo cya covid-19.
Ati “Covid 19 ntago yigeze idutera ubwoba kuko ntago arirwo rugamba rwonyine twaba dutsinze, ati kuba uri umwana w’imyaka ibiri ugahangana n’ubuzima ukagera ku myaka 27 covid byabaye nko kunywa amazi, ntiwaba warahuye najenoside ikagutwara abantu ngo maze ujenjekere ikindi cyorezo nacyo kigutware abantu”.
Intego nyamukuru y’uyu muryango ni uguhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa
1994, by’umwihariko haremwa imiryango mishya hagamijwe komorana ibikomere, gusigasira imibereho
y’abarokotse jenoside no kubaka u Rwanda ruzira jenoside, ivangura n’andi macakubiri ayo ariyo yose.